Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya :

Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya wa Rutiyuhiza
Umuheto nkunda gutakisha
Warakariye intambara
Sinawutinza mu ngango
Ngambirira umutasi

Nti "Uze kuntabaza mu museke
Buze gusesa nicana".
Ngishyikirana n' intambara
Intoke nzogezamo umurego
Mu gufora ndikwiza

Ntambutsa urwano
Ngejeje ku nkiko y'urutugu
Umukinzi bimutera ubwoba
Akirangamiye inkwaya
Inkuba yo mu ruge irakararuka

Mu gukubita mbanza ku ngabo
Ibigembe by' imisakura bimucira isuri
Iryoya ryayo risohokana n'umuvu
Mvushiriza mu ntambara
Ndi Imanzi y' ingabo

Ntawangurana umukinzi
Byamumukura ku nkomere zinkunda bikabije
Nazikingiye umubiri
Kiyonza cya Butaka
Nirirwa nteba iz' ibihame.

Amarere nyarusha inkuba
Inkwaya irakarira mu ntambara
Ndi imbanza gutakisha ya Rudatinya
Umuheto w'imbangikanya ababiri
Impangazamurego yanturiwe i Mbuye

Abonye ari imbangikanyamirambo ahamagara Rugira
Ati "Nta musore w' Indinda
Wumva induru ivuze
Waba imanzi zikamuremeraho
Nkamuha umuheto?"

Rugira ati "Indinda zose zinigirije ishema
Shebuja araziganza Kigeli!"
Ati "Ariko Incyahabaganizi
Ahora atabaruka yambaye ibinyita
Agiye kuwumpa aransingiza".

Ati "Wiyendere Ncyahabaganizi
We mana ikiza abatabazi."